IMITERERE Y'UKURI YA POLITIKI NYARWANDA Y'UBU:

Published on by Rutayisire Boniface, President w'Ishyaka Banyarwanda

ESE BURI MUNYAPOLITIKI AHAGAZE HE MUMIRONGO Y'IBITEKEREZO IRIHO?

Dore muburyo buhinnye ibikubiye munyandiko twatangaje mubihe bishize kuburyo abanyapolitiki hafi bose babishimye bakaba bamaze kuvuga aho bahagaze.

IMITERERE Y'UKURI YA POLITIKI NYARWANDA Y'UBU:

Iyo witekereje politiki y'u Rwanda muri iki gihe usanga irimo imiyoboro ine y'ibitekerezo wakwita ibikuta biri muri politiki y'u Rwanda bishingiye ku mateka ya MDR na Kayibanda, Habyarimana na MRND, FPR na Kagame, Ishyaka Banyarwanda na Rutayisire Boniface n'abo bari kumwe muri uwo murongo

1. Politiki y’ibitekerezo byubakiye kumateka ya système y’ubutegetsi bwa FPR

Hari abantu kugiti cyabo n’amashyaka n’amashyirahamwe bumvako système ya FPR (kubayihozemo no kubayikirimo ndetse n’abatarigeze bayikorera) bafite imibonere yo kumvako système ya FPR atari mbi ndetse bakumva yagumana ubutegetsi ahubwo bagakosora ibibi bagaya cyangwa bagawa n’abandi.

Bamwe muri abo bantu bumva ko ikibazo ari Kagame Paul muri FPR abandi bakumva ko Kagame Paul ntacyo abatwaye.

2. Politiki y’ibitekerezo byubahikiye kumateka ya systeme y’ingoma ya MRND:

Hari abantu kugiti cyabo n’amashyaka n’amashyirahamwe bumvako ubutegetsi bwa Habyarimana Juvenal na MRND ye butari bubi ndetse bakumva ko iyo systeme y’ubutegetsi iramutse isubiranye ubutegetsi ntacyo byaba bitwaye. Abo bantu bavuga ko babusubiyeho bakosora ibibi n’amakosa yakozwe mbere

3. Politiki y’ibitekerezo by'umurongo w'ubunyarwanda butavangura uharariwe na Rutayisire Boniface n'ishyaka Banyarwanda ari nabo bawutangije. Uwo murongo w'ibitekerezo wubakiye kuguharanira gushyiraho système y’ubutegetsi bw’u Rwanda rushyashya rutagize aho ruhuriye na MRND, FPR na MDR. Usanga iyo système nshyashya yubakiye kuri ba victimes b'amoko yose ba système ya FPR na système ya MRND hakiyongeraho abandi bantu batabaye victimes ariko badashaka kugarura ubutegetsi bw’izo systeme z’ingoma MRND, FPR na MDR.

Abagize uwo murongo harimo abantu kugiti cyabo n’amashyaka n’amashyirahamwe bose bahuriye kugushaka gushyiraho systeme nshyashya y’ubutegetsi yayobora u Rwanda itagize aho ihuriye na FPR cyangwa MRND cyangwa MDR. Abenshi muri abo bashaka système nshyashya ni ababaye victimes ba ziriya ngoma za MRND na FPR. Kuri abo hiyongeraho abantu batabaye victimes ba ziriya ngoma (baba bato cyangwa bakuru ) bumva bakeneye système y’ubutegetsi nshyashya itari imwe muri ziriya ebyiri. Abo batabaye victimes banabonekamo abantu usanga batarigeze bakorera ziriya systemes z’ubutegetsi, abandi ugasanga barazikoreye ariko kuri ubu bakaba bafite indi myumvire kubera impamvu runaka. Uyu murongo uhagarariwe na Rutayisire Boniface n'ishyaka Banyarwanda ari nabo bawutangije.

4. HARI KANDI IKINDI GIKUTA CYA KANE CY'ABAFITE IBITEKEREZO BYA POLITIKI BISHINGIYE KURI KAYIBANDA NA MDR. Kuri ubu iki gikuta muri politiki ugisanga gihagarariwe n'amashyaka MCR Abasangirangendo riyobowe na Mureme Kubwimana ndetse na bamwe (sibose) mubagize imiryango ikomoka kuri abo banyapolitiki. Iki gikuta cy'ibitekerezo cyafashe imbaraga nyinshi aho imiryango y'abo banyapolitiki baherutse kwibukira mu Buburigi.

Iyi mibonere ya système enye ku banyarwanda usanga ishingiye kubitekerezo mbere na mbere aho gushingira kukarere n’ubwoko kuburyo abanyarwanda baramutse bahuriye hamwe nko muri leta y’inzibacyuho yubakiye kuri fondation y’ukuri nyakuri irimo abanyarwannda bose maze bagasangira ubutegetsi banganya amahirwe, ibyo bitekerezo byazageza aho biyoyoka noneho bose bagasigara igihugu biyumva nk’abanyarwanda badakeneye gushyira imbere ikindi kintu runaka cy’ubwoko cyangwa akarere n’ibindi.

Ibi bikuta by’ibitekerezo ubisanga imbere mugihugu ndetse no hanze muri opposition kubatinyuka ukuri.

Buri munyapolitiki rero w'umunyarwanda uvuga ngo arakora politiki ahagaze he ? Niba atari mumateka y'ingoma zayoboye igihugu akaba atari mugikuta cy'ibitekerezo biharanira u Rwanda rushyashya kiyobowe na Rutayisire Boniface n'ishyaka Banyarwanda ryagitangije ni ukuvuga ko na politiki ye ari icyuka ntaho ihagaze. Umunyapolitiki utinya kuvuga aho ahagaze ntabwo aba ari umunyapolitiki w'ukuri abanyarwanda bagomba no kumwirinda kuko abaroshye u Rwanda bose ari abantu bahoraga babyinagira batavuga aho bahagaze kubera kujandajanda.

Bruxelles tariki ya 30/4/2015

Rutayisire Boniface

Perezida w'Ishyaka Banyarwanda akaba na Perezida w'association y'abavictimes TUBEHO TWESE

Tel : (32) 488 25 03 05

Email: infotubeho@yahoo.fr (yahoo.fr)

To be informed of the latest articles, subscribe:
Comment on this post