Umunyapolitiki utavuga aho ahagaze ni umunyapolitiki nyabaki ? Icyunamo cya 2015 kigeze he ?

Published on by Rutayisire Boniface, President w'Ishyaka Banyarwanda

Umunyapolitiki utavuga aho ahagaze ni umunyapolitiki nyabaki ? Icyunamo cya 2015 kigeze he ?

Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe nshuti z'u Rwanda,

Uyu mwaka twakomeje kwita kubikorwa by'icyunamo uko bisanzwe ariko cyane cyane imbaraga twazishyize mugukora bilan y'aho ikibazo cy'abavictimes bose kigeze, ingorane kigenda gihura nazo ndetse n'aho amateka yerekera.

Kumateka nk'ariya areba isi yose n'abanyarwanda yatangiye ahereye kuri zeru maze hakagenda hakorwa akazi kanini cyane kukuyumvikanisha haba kubanyarwanda n'abatuye isi, ntabwo byaba ari byiza abantu bakomeje gutegura ibikorwa ariko bakibagirwa ko ari ingombwa kurambura amaso ukareba aho uvuye naho ugeze kugirango unonsore neza aho mwerekeza.

Iyi minsi mirongo itatu y'ukwezi kwa kane twayiharije iyo mirimo kubireba uruhande rwa Tubeho Twese. Kubireba imbonerahamwe y'ibyateguwe hirya no hino, habayemo ingorane kuko abenshi uyu mwaka bagiye bahindura inyita basubira inyuma kuburyo kuvanga abakomeje umurongo n'abasubira inyuma byari bubangamire abanyarwanda bakomeje kujyana n'abatera imbere kuri icyo kibazo.

Kubera ko kandi twagiye tubisobanura kenshi hari ibikorwa bitegurwa na nyuma y'ukwezi kwa kane iyo kurangiye. Uyu mwaka nabwo haracyari ibindi bikorwa biteganijwe hirya no hino byo kwibuka ndetse no kwita kukibazo cy'impunzi n'ibindi bibazo bibangamiye abanyarwanda.

Kubijyanye n'ikibazo cyo kwibuka abavictimes (1957-1972) n'abanyarwanda b'amoko yose n'uturere twose bitangiye kuzana Republika mu Rwanda ariko muri ibyo bihe hakaba hari abagiye bicwa kumpande zombi bakaba batagomba kwibagirana, ndagirango nshimire abanyarwanda bamaze kutugaragariza ko bishimiye iyo gahunda ndetse bakiyemeza no kuyifatanya natwe n'abandi banyarwanda kugirango ikunde igende neza. Gahunda zirakomeje kuri iyo gahunda kandi buri wese washubije neza araza kuzahurira hamwe n'abandi kugirango bungurane ibitekerezo.

Dukomeje kandi no kuganira n'amashyaka yose ndetse n'abandi banyarwanda bifuza ko abanyarwanda aho bari hose basabana kandi bagaharanira ko u Rwanda rwaba igihugu kibereye bose ndetse na buri wese akagira uruhare rugaragara mukucyubaka.

Kubijyanye n'abakora politiki banyuza ibitekerezo byabo mutuyunguruzo tw'ibikuta biriho bishingiye kumateka yaranze ingoma zayoboye u Rwanda, ndasaba buri gikuta ko cyahagurukira kugirana ibiganiro no kubahana n'ibindi. Byaragaragaye ko iyo shusho ya politiki yageze no mitekerereze y'ubutegetsi bwa Kigali aho Kagame aherutse kuvuga kumugaragaro (harimo n'abamukikije) ko abanyarwanda benshi bakumbuye ubutegetsi bw'ibihe byahise.

Kuba Kagame Paul yarasohoye iryo jambo mukanwa ke ni ikintu gikomeye cyane mumateka y'igihugu na politiki kuko koko ibintu birakomeye kuri icyo kibazo nk'uko duherutse kubimurikira abanyarwanda bose tubabwira ko ariko politiki y'ubu iteye muri ibi bihe ndetse bikaba bishushanya isura y'aho igihugu kigana kuburyo byasaba imirongo yose kwicara hamwe igasangira ubutegetsi. N'abamukikije nawe ubwe ntiyashoboraga kunanirwa gusobanura aho ahagaze kuko byanze bikunze iyi shusho ya politiki twagaragaje isaba buri munyarwanda kuvuga aho ahagaze. Kagame rero ninkaho yashushe n'ukangura abayoboke be ababwira ko izindi ngoma zifite abazo nawe akaba yifuza ko iye yazagira abayo mumateka. Ese kuri FPR ibyo bintu bizashoboka n'uburyo yagiye yitwara nabi nayo kubanyarwanda b'ingeri zose? Amateka niyo azaduha igisubizo.

Dore mumagambo ahinnye akubiye munyandiko twatangaje ubushize ndetse benshi bakaba barayihurijeho bavuga ko umunyapolitiki uzasigara atavuze aho ahagaze atari umunyapolitiki nyawe.

Bitangarijwe i Bruxelles tariki ya 30/4/2015

Turabashimiye

Rutayisire Boniface

Pereziwa wa Tubeho Twese na Banyarwanda Party

Tel : (32) 488 25 03 05

------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------

ESE BURI MUNYAPOLITIKI AHAGAZE HE MUMIRONGO Y'IBITEKEREZO IRIHO?

Source: RWANDA: FPR,MRND N’ABASHAKA SYSTEME NSHYASHYA NI IMIRONGO ITATU Y’IMYUMVIRE YA POLITIKI NYARWANDA

RWANDA: FPR,MRND N’ABASHAKA SYSTEME NSHYASHYA NI IMIRONGO ITATU Y’IMYUMVI...

GAHUNDA Y'UBWUBAHANE NO GUSANGIRA IGIHUGU KU BANYARWANDA BOSE UTAROBANUYEMO KUBERA IBITEKEREZO N'IBINDI BIMURANGA Umusogongero: Ubu butumwa bugenewe kuganirwaho n'abanyarwanda n'abatuye u Rwanda n'isi bifuza kubonera umu...

View on ijwiryarubanda.com

Preview by Yahoo

"

1. Politiki y’ibitekerezo byubakiye kumateka ya système y’ubutegetsi bwa FPR

Hari abantu kugiti cyabo n’amashyaka n’amashyirahamwe bumvako système ya FPR (kubayihozemo no kubayikirimo ndetse n’abatarigeze bayikorera) bafite imibonere yo kumvako système ya FPR atari mbi ndetse bakumva yagumana ubutegetsi ahubwo bagakosora ibibi bagaya cyanngwa bagawa n’abandi.

Bamwe muri abo bantu bumva ko ikibazo ari Kagame Paul muri FPR abandi bakumva ko Kagame Paul ntacyo abatwaye.

Abo bantu bamwe muribo biyumva nk’ubutegetsi bw’abatutsi ndetse na bamwe mubandi banyarwanda bakabona koko ubutegetsi bwa FPR ariko buri.

2. Politiki y’ibitekerezo byubahikiye kumateka ya systeme y’ingoma ya MRND:

Hari abantu kugiti cyabo n’amashyaka n’amashyirahamwe bumvako ubutegetsi bwa Habyarimana Juvenal na MRND ye butari bubi ndetse bakumva ko iyo systeme y’ubutegetsi iramutse isubiranye ubutegetsi ntacyo byaba bitwaye. Abo bantu bavuga ko babusubiyeho bakosora ibibi n’amakosa yakozwe mbere

3. Politiki y’ibitekerezo byubakiye kugushaka gushyiraho système y’ubutegetsi bw’u Rwanda rushyashya rutagize aho ruhuriye na MRND na FPR. Usanga iyo système nshyashya yifuzwa yubakiye kuri ba victimes ba système ya FPR na système ya MRND biyongeraho abandi bantu batabaye victimes ariko badashaka kugarura ubutegetsi bw’izo systeme z’ingoma MRND na FPR

Hari abantu kugiti cyabo n’amashyaka n’amashyirahamwe bashaka systeme nshyashya y’ubutegetsi yayobora u Rwanda itagize aho ihuriye na FPR cyangwa MRND. Abenshi muri abo bashaka système nshyashya ni ababaye victimes ba ziriya ngoma za MRND na FPR. Kuri abo hiyongeraho abantu batabaye victimes ba ziriya ngoma (baba bato cyangwa bakuru ) bumva bakeneye système y’ubutegetsi nshyashya itari imwe muri ziriya ebyiri. Abo batabaye victimes banabonekamo abantu usanga batarigeze bakorera ziriya systemes z’ubutegetsi, abandi ugasanga barazikoreye ariko kuri ubu bakaba bafite indi myumvire kubera impamvu runaka.

Abo bantu bashaka système nshyashya itari MRND na FPR bamwe rubanda ibona ko cyane cyane ari abo muturere tugize icyo bamwe bita Ndugangari, ni ukuvuga u Rwanda rwose uretse Ruhengeri-Gisenyi. Iyo mibonere ariko njye sinyemera gutyo kuko ntabwo usanga ihuje n’ukuri kuko abo bantu bashaka système y’ubutegetsi nshyashya ubasangamo amoko yose n’abantu bakomoka muturere twose tw’u Rwanda ndetse ukanabasangamo abanyarwanda bashakanye n’abanyamahanga etc. Abo bantu ubasangamo kandi abahoze muri ziriya systemes za MRND na FPR zavuzwe ariko bakaba batagihuje nazo imyumvire.

Iyi mibonere ya système eshatu ku banyarwanda usanga ishingiye kubitekerezo mbere na mbere aho gushingira kukarere n’ubwoko kuburyo abanyarwanda baramutse bahuriye hamwe nko muri leta y’inzibacyuho yubakiye kuri fondation y’ukuri nyakuri irimo abanyarwannda bose maze bagasangira ubutegetsi banganya amahirwe, ibyo bitekerezo byazageza aho biyoyoka noneho bose bagasigara biyumva nk’abanyarwanda badakeneye gushyira imbere ikindi kintu runaka cy’ubwoko cyangwa akarere n’ibindi.

Ibi bikuta by’ibitekerezo ubisanga imbere mugihugu ndetse no hanze muri opposition kubatinyuka ukuri"/ Par Rutayisire Boniface.

HARI KANDI IKINDI GIKUTA CYA KANE CY'ABAFITE IBITEKEREZO BYA POLITIKI BISHINGIYE KURI KAYIBANDA NA MDR. Kuri ubu iki gikuta muri politiki ugisanga gihagarariwe n'amashyaka MCR Abasangirangendo ndetse na bamwe mubagize imiryango ikomoka kuri abo banyapolitiki. Iki gikuta cy'ibitekerezo cyafashe imbaraga nyinshi aho imiryango y'abo banyapolitiki baherutse kwibukira mu Buburigi.

Buri munyapolitiki rero w'umunyarwanda uvuga ngo arakora politiki ahagaze he ? Niba atari mumateka y'ingoma zayoboye igihugu akaba atari mugikuta cy'ibitekerezo biharanira u Rwanda rushyashya kiyobowe na Rutayisire Boniface ni ukuvuga ko na politiki ye ari icyuka ntaho ihagaze. Umunyapolitiki utinya kuvuga aho ahagaze ntabwo aba umunyapolitiki w'ukuri abanyarwanda bagomba no kumwirinda kuko abaroshye u Rwanda bose ari abantu bahora babyinagira batavuga aho bahagaze kubera kujandajanda.

30/4/2015

Rutayisire Boniface

Perezida w'Ishyaka Banyarwanda na Tubeho Twese

Tel : (32) 488 25 03 05

To be informed of the latest articles, subscribe:
Comment on this post