IBITEKEREZO BYA RUTAYISIRE BONIFACE N'ISHYAKA BANYARWANDA KUBIJYANYE NA SPORT N'UMUCO

Published on

Duhagurukire guteza imbere sport n'umuco maze tugire ibihangange byinshi mu isi no muri muzika kandi tugire injyana y'umuziki n'imiririre bikunzwe hose mu isi byinjiriza u Rwanda n'abarutuye umutungo mwinshi cyaneNk’uko twabyijeje leta n’abanyarwanda ko tuzajya dutanga umuganda muri gahunda y’ubwuzuzanye mubitekerezo binyuranye hagati y’amashyaka ayoboye n’atari mubutegetsi, twe turareba tugasanga hakibura byinshi cyane muri gahunda y’igihugu cyacu  cy'u Rwanda kubireba  sport n’umuco. Dukurikije gahunda zacu dufite ndetse n’ubushakashatsi bw’igihe kirekire twakoze muri politiki y’ishyaka ryacu mu bintu binyuranye bireba igihugu cyacu, dusanga sport n'umuco n'ubwo byitaweho na leta iriho ariko twe dufite gahunda zishobora gutanga umuganda n'umusaruro byisumbuyeho muri izo nzego.   Twe dusanga gahunda ziriho zidashobora  kubyara umusaruro uhagije. Ndetse kubadafite igihe gihagije cyo gusobanukirwa n’ikibazo bashobora gufata ingero ziri hafi.  Iyo u Rwanda rugiye mumarushanwa y'isi mumikino olympiques n’ibindi, u Rwanda  rusa naho rutahanye ubusa cyangwa rugatahana intica ntikize kandi  rutabuze abasore n'inkumi babishoboye baramutse bitaweho bagahabwa uburyo ndetse hakabaho na gahunda zihamye muri urwo rwego. Kugeza ubu ibihugu bimwe by’Afrika n’ibindi by’isi biracyaduhiga cyane kandi bataturusha abasore n’inkumi bafite imbaraga.  Na none kubijyanye n'umuco n'ubuvanganzo nyarwanda ntabwo tubona ko  gahunda ziriho za leta zihagije k'uburyo zatuma abahanzi n'abanyabugeni batera imbere kuburyo umwuga wabo wakwinjiriza  igihugu umutungo mwishi kandi nabo uwo mwuga ukabatunga  ndetse  bagateza imbere n'isura y'ubunyarwanda mu isi. Kugirango urusheho gusobanukirwa n’icyuho gihari ndetse  dushobora kumarana ibinyejana byinshi haramutse ntagikozwe nk’uko bimaze igihe, ushobora kubibona wibaza bimwe mubibazo bikurikira : Nko muri sport nibangahe mubanyarwanda bakina mumakipi akomeye ku isi kuburyo bakwinjiriza igihugu za miliyoni nyinshi nk'uko ibihugu bimwe by’afurika n’ibindi by’isi byashoboye kubigeraho ku baturage babyo.  Ese kubanyarwanda dushyizeho ingamba zihamye mugihugu ndetse tugafatanya na diaspora yacu hari icyatunanira ntitwahiga amahanga menshi ?  Mubuhanzi n'ubugeni nibangahe batunzwe n'ibihangano byabo kuburyo bibazamura bagatanga n'akazi kenshi kubandi banyarwanda ? Kubijyanye n'amasoko imbaraga za diaspora NYARWANDA inyanyagiye hose ku isi zikoreshwa iki ? Ubundi se ku isoko mpuzamahanga ry'ubuhanzi n'ubugeni twe abanyarwanda turajyanayo iki cyarushanwa n'ibiri ku isoko?  Ntanganzo yacu bwite yamamara ku isi yose cyangwa muri Afrika, ndetse iby'ahandi abahanzi bacu bashyize imbere nabyo  ntabwo birenga urwego abandi batuye isi n'Afrika  bagezeho kuburyo babahiga bikitabirwa cyane.By'umwihariko ndagirango mbaze n'abahanzi ubwabo ndetse n’abanyarwanda bose baba abato cyangwa abakuru : nko mu byumuziki wa kijyambere (tutibagiwe n’uwagihanga)  n'izihe njyana nyarwanda wavuga ko koko ari umuziki mwiza ukundwa n'abenegihugu b’abanyarwanda  n'abanyamahanga ariko ukaba ari  inkomoko y’inyarwanda n’abanyarwanda ? Irangamuntu y’umuziki  nyarwanda ni iyihe ? Dufite abaririmbyi b'abahanga bakora n'imiziki myiza ariko ntiragera aho itunga beneyo uko bikwiye ndetse ikaba yatanga akazi ikanamamara cyane ku isi.  Mu njyana n'imiziki byagiye byaduka bigakundwa ku isi cyangwa kumugabane w'Afrika hari aho  mwigeze mwumva uruhare rw'u Rwanda n'abanyarwanda ? Hari leta n'imwe muzigeze kuyobora u Rwanda zigeze zigira iyo gahunda ? Kandi rero abanyarwanda b'abahanga bagiye babaho ibihe byose ndetse n'ubu bariho, ariko icyo dusanga kibura muri gahunda ya leta nuko n'umunyarwanda ubonyeho ubwo buhanga n'izo gahunda usanga asa n'ukikijwe n'ubutayu mumpande zose. Ntanama nta n'ubufasha kuko bitari no muri gahunda y'iyo leta cyangwa izindi nzego z’ubuzima. Usanga abahanzi ntabushobozi nta no guhugurwa guhagije cyane  kuberako  iterambere ry'ubukungu n'ubumenyi muri icyo kerekezo igihugu kitabishyizemo imbaraga cyane. Umunyarwanda uteye imbere usanga ntakirengera, nta na gishyigikira bihagije ndetse n'uzamutse kurwego rugarara ku isi usanga Ubunyarwanda ntacyo bwunguka kigarara cyane kuko gahunda ziriho zidahagije,etc. Kubijyanye n'izindi nzego zimibereho n'umuco, ni iyihe ndyo (imirire) y'abanyarwanda yatuma umuntu utetse kinyarwanda yagaburira Afrika cyangwa abanyamahanga b’isi yose  bakamugana kuburyo bugaragara niba yarafunguye Restaurant mugihugu runaka cyo ku isi? Kuri iyi ngingo iki ni ikibazo kibajijwe leta n'abaturarwanda bose ndetse na bamwe batunze amahoteri, amarestaurant, amashuri abyigisha, ibigo by’ubukerarugendo, n’ibindi byose bifitanye isano n’icyo kerekezo.  Ni iyihe ndyo ya kinyarwanda yaba iryoheye abanyarwanda kandi ikaryohera n'abatuye isi kugeza aho  yaba inkingi y'isura y'igihugu ndetse ikaba inkingi yo gutanga akazi mugihugu no hanze byaba munganda ziyishamikiyeho cyangwa mumarestaurants mugihugu imbere no hanze. Abanyarwanda rero tubishyize imbere twabigeraho n'iyo byadutwara imyaka mirongo kuburyo bihinduka umurage za generations  zisigira izindi. Ariko rero ibyo ntibishobora kugerwaho hatariho politiki nyayo y'igihugu isobanutse neza muri urwo rwego kandi hakaba hanariho abategetsi babihuguriwe bihagije munzego zose z'ubuzima bwa buri munsi kuburyo baba mubafatanya n'abanyarwanda guhanga no gukomeza gushyigikira bumva ibintu kugeza bibyaye umusaruro. Jye rero n'ishyaka Banyarwanda nyoboye ndetse n’umurongo w’ubunyarwanda mpagarariye, twiyemeje gutanga umuganda wacu muri urwo rwego rw'umuco na sport kugirango u Rwanda ruhindure amateka mu isi.  Ningombwa ko umunyarwanda n’ibimuranga byose bigira agaciro gahanitse mu isi. Kubera dufite icyo twamarira igihugu, ninayo mpamvu twiyemeje kuba opposition nyarwanda yubaka kandi ifatanya n'abagiye baba ari abayobozi b’igihugu, igihe cyose tutaragira uburenganzira natwe bwo kuba abayobozi b'igihugu.  Niyo mpamvu abatugana   tubasaba gusobanukirwa ko utugannye aba ari kumwe natwe ariko akaba agomba kumva ari kumwe na none n'undi wese uyoboye igihugu ndetse nutakiyoboye kuko  twese hamwe dufatanije kucyubaka n’ubwo tuba tudahuje ibitekerezo. Kuba amashyaka adahuza ibitekerezo ni ubukungu kuko bituma haboneka ubwinshi ndetse n’ubwuzuzanye bw’ibitekerezo.  Kuri iyi mikorere yacu dukomeje gushima abanyarwanda kuko umurongo wacu wa politiki y’ubunyarwanda wo gufatanya n’abandi kubaka igihugu urimo urakirwa neza hose haba mugihugu imbere  no hanze.  Hide original messageIcyo twijeje andi mashyaka yaba ayoboye igihugu cyangwa ari hanze nuko tuzaguma mumurongo wubakana igihugu namwe mwese  kandi tukabana neza ndetse tugasabana n'andi mashyaka yose mumutuzo. Uzajya abona ikidahwitse (baba amashyaka ayoboye igihugu cyangwa andi) ajye atwegera cyangwa akitubwire tukiganireho niyo cyaba gikomeye kibonerwa umuti. Twiyemeje kuba opposition yubaka kandi ifatanya n'abenegihugu bose n'amashyaka yose kubaka u Rwanda rwacu.Bruxelles , tariki ya 05/09/2016RUTAYISIRE Boniface President w'Ishyaka Banyarwanda na Tubeho Twese  akaba n'umukuru w'umurongo w'ubunyarwanda butavangura kandi butagira umupaka. Tel : +32 488 25 03 05 (Watsup and Viber) 

To be informed of the latest articles, subscribe:
Comment on this post