Ikibazo cy'ubuhezanguni mu Rwanda kungoma zose gutuma abanyarwanda bakenera guhindura ibyo bita amoko yabo

Published on by Rutayisire Boniface, President w'Ishyaka Banyarwanda

KUZAMURA IMPAKA ZA MUREKEZI ANASTASE NA NSENGA EMMANUEL KU RWEGO RWA POLITIKI Y’UBUHEZANGUNI IBA MURI SOSIYEYE NYARWANDA

Kurwego rw'umunyapolitiki wemera ko ari mumurongo w’ibitekerezo by’ubunyarwanda butavangura, ndagirango nzamure ibitekerezo bya Bwana Nsenga Emmanuel yatangaje ku kibazo cya Nyakubahwa Murekezi Anastase bigere kurubuga rw'amashyaka ya politiki maze biganirweho kurushaho.

Kugirango ikibazo kirusheho kumvikana, ndifuza gusobanura ko mbona ikibazo cyo guhindura ubwoko kubanyarwanda benshi byagiye bibaho, ataricyo kibazo ahubwo guhindura amoko ni ingaruka z’ikibazo nyamukuru aricyo umuntu yasubiza abanje kwibaza ati KUKI ABANYARWANDA BIBA NGOMBWA KO BAKENERA GUHINDURA IBYO BITA AMOKO YABO?

Ni ukuvuga ko rero kurwego rwa politiki gusaba Murekezi Anastase kwemera icyo abandi bumva aricyo kandi we atabibona atyo, atariwo muti kuko aramutse abikoze ikibazo cyaba kitarangiye. Kubireba Murekezi Anastase bwite simbitindaho kuko yavuze ukuri kwe kandi ntabwo nabonye ingingo zerekana ko yaba ataravuze ukuri. Kubera iyo mpamvu rero kumujyaho impaka gushoboka ntabwo byagombye kumusaba kuguma kuba uyu n’uyu.

Kubibazo ngirango Bwana Nsenga Emmanuel aduheho ibitekerezo, ndagirango mubaze impamvu abantu batinda kubantu bagiye bahindura amoko kandi ubundi imbaraga zose zagombye gushyirwa mu kurwanya ibituma bahindura amoko.

Impamvu nyinshi zituma abantu bahindura amoko harimo iz’uko umukiro kubanyarwanda benshi n’ubuzima muri rusange harimo no kubaho, bitangwa n’ufite ubutegetsi cyangwa abafite ubutegetsi. Runaka udafite uburyo cyangwa ubona urupfu rumwugarije, kugirango abeho benshi banyura muri ubwo buryo bwo guhuza ubwoko n’abafite ubutegetsi kugirango babeho. Mukinyarwanda baravuga ngo uko zivuze niko zitambirwa. Ni ukuvuga ko rero ikibazo nyamukuru ari ubuhezanguni muri sosiyete nyarwanda haba muri politiki ndetse no mubindi kuburyo kugira amahoro n’umugisha ari uguhuza ubwoko n’abafite ubutegetsi. Ibi bikaba byerekana ko sosiyete nyarwanda igifite imbaraga nke kuko ubutegetsi bugiyeho akenshi bwimika extrémisme rwihishwa cyangwa kumugaragaro kuburyo igihugu kiyoborwa n’aba CDR Hutus cyangwa Tutsis badatanga ubuhumekero n’ubwisanzure kubadahuje amoko nabo, uretse abemeye kubapfukamira. Ibyo kandi biranigaragaza mubuzima busanzwe bw’abanyarwanda kuko iyo notion y’ubu extrémisme idafatwa nk’ikintu kibi cyane buri wese yagombye kwamagana kitaratera ingorane. Ndetse ntawaba abeshye ko muri sosiyete nyarwanda usanga abakunze kugira ijwi cyangwa kwitsiritwaho cyane ari abagaragaza ubu CDR cyane. Kuki rero abanyarwanda bahora bahitamo kubakira kubu CDR Hutu cyangwa Tutsi abandi nabo bakabufata nk’ibintu bisanzwe bitagize icyo bibabwiye kugeza bibateje ingaruka nyinshi zirimo izo gutuma abanyarwanda bamwe bakenera guhindura amoko, ubundi bikabateza intambara n’ibindi byose byo gusenya igihugu, etc ?

Kuri uyu murongo wanabigaya abantu biga za universités cyangwa bakora ubushakashatsi kuko nibo bagombye kuba abambere bo kugaragaza ibitekerezo by’ibinyarwanda biri mumurongo wa extreme droite kuburyo abanyarwanda nabo basobanukirwa ubwo bumenyi aho guhora bagwa mumutego w'ibyo extremisme yateje by’ingaruka.

Ese abahindura amoko ahubwo umuntu ntiyababara muri ba victimes ba sosiye nyarwanda ishyira ubuhezanguni imbere ? Erega hari abanyarwanda benshi babona ko ubuhutu n’ubututsi ari umuhoro n’agafuni. Ntawe utinya ishyamba ahubwo atinya icyo barihuriyemo.

Njye sinshyigikiye ko abantu bahindaguranya ibyo bumva aribyo cyangwa icyo abandi baziko ko aribyo kuko njye icyo sicyo kibazo kandi nta n’ubwo njye mbona ko hari umunyarwanda ufite ikimenyetso ndakuka ko icyo yiyita ko aricyo cyaba ari ukuri koko. Ndetse njye nemera ko ukurikije uburyo abanyarwanda bagiye bavangavanga ahubwo ubunyarwanda (butari bwa bundi bwa RPF) aricyo kintu gikwiriye.

Ndagirango nisegure kubari buvuge ko ntavuze ubumuntu kandi ibyo narabivuze kenshi ndetse akaba arijye wazanye n’iryo jambo mukinyarwanda (n’ubwo abamenyereye guhuguza bafite uko bashobora kubicurikiranya kandi buri wese yibuka ko n’umuvugizi wa RPF wari umuhanga mundimi nyakwigendera Sebasoni Servilien yabanje no kubintukira kumugaragaro ngo birakocamye ariko kuri ubu abanyarwanda bakaba basanga ariryo jambo rikwiriye).

Mugihe ngitegereje ibisubizo nagirango mbaze icyo Bwana Nsenga Emmanuel avuga kuri iyi mirongo ine y’ibitekerezo bya politiki iriho (munyandiko zometse kuri iyi) kuko amateka ariho niho yerekera kuko abantu babonako iyo ntango iramutse ibayeho yo kudaheza umurongo n’umwe munziba cyuho yategura amatora asesuye byatuma haterwa intambwe yo kugera kurwanda rwa bose ntamuntu n’umwe uhejwe azizwa ibitekerezo bye cyangwa ibindi.

Ndangije nshimira Bwana Nsenga Emmanuel kubitekerezo yatanze kubera ubutwari akunze kugira mugusobanura icyo atekereza kandi akaba atarangwa n'ivangura.

Bitangarijwe i Bruxelles tariki ya 22/04/2016

Rutayisire Boniface, Responsable uhagarariye umurongo w'ubunyarwanda butavangura akaba na Perezida w'Ishyaka Banyarwanda na TUBEHO TWESE ASBL; Tel +32 488 25 03 05(aussi sur le Watsup et Viber) Email :infotubeho@yahoo.fr (yahoo.fr)

To be informed of the latest articles, subscribe:
Comment on this post