BIMWE MUBIGANIRO KU IBARUWA KURI RNC,FDU,FPR,BANYARWANDA,MCR ,MRP N'Inshuti z'u Rwanda

Published on by Rutayisire Boniface, President w'Ishyaka Banyarwanda

~On Tuesday, November 24, 2015 12:07 PM, TUBEHO VictimRwanda <infotubeho@yahoo.fr> wrote: Nyakubahwa Gasana Anastase, Abantu nka ba Samuel abo cyangwa abandi bakora nkabo nibo nkingi zo kugumishaho ibibazo byagiye biba ingorane n'akaga gakomeye kubanyarwanda. Ese koko ikibazo cyagaritse ingogo mumateka bagikemuza kurenzaho? Ese ushaka kurenzaho ntabwo aba yifuza ko gikomeza kugarika izindi ngogo? Abanyarwanda bashyira mugaciro mukanguke mwese aho muri hirya no hino ku isi no mu Rwanda maze tuganire kubibazo byazambije u Rwanda, tubishakire umuti u Rwanda rube igihugu gitemba amata n'ubuki kuri bose. Abashaka kurenzaho no kugumishaho ibibazo nibo ba mbere bazishima nibabona bibonewe umuti. Ubihunga cyangwa ushaka kurenzaho mumufate nk'umuntu wiyanga. Uwo muntu rero uwo yaba ariwe wese ntakumuha amatwi ahubwo ni ukumutabara tugerageza kuganira no kubonera umuti ibyo bibazo kugirango bimufashe kudatinda kubona ko iyo ukemuye ibibazo by'igihugu aricyo cyiza cya mbere uba ushobora guha icyo gihugu n'abagituye bose ntawe uvanguyemo. Rutayisire Boniface President w'Ishyaka Banyarwanda na Tubeho Twese ASBL Tel : +32 488 25 03 05

-----------

On Tuesday, November 24, 2015 2:04 AM, Anastase Gasana <gasana31@gmail.com> wrote: RWIREMA Samuel, Ngo ndibeshya ibihe! cyangwa ahubwo ni wowe utazi ibihe urimo, cyangwa ukaba uri muri babandi bibera muri state of denial bahakana ibiriho: (1) Ikibazo cy'abega n'abanyiginya kirahari mu Rwanda ubu. Cyatangiye December 1896 umunsi abega bakora coup d'Etat bakica abanyiginya barimo Umwami Rutarindwa n'abe bose. Birazwi ko abega bakomeje kwica abanyiginya na nyuma ya coup d'Etat yabo, abazungu bari bakigera mu Rwanda akaba ari bo babihagaritse ariko inzika n'urwango byo birakomeza kugeza uyu munsi. Jye nahuye bwa mbere n'ikibazo cy' ishyamirana ry'abega n'abanyiginya mu 1994/1995 impunzi zo muri 1959 zitashye. Sinamenyaga gutandukanya ni nde uri umwega ni nde uri umunyiginya. Nabibwiwe n'uko nabonanaga abategura amafoto ya Musinga, Rudahigwa na Kigeli V mu mazu batuyemo nkabona n'abandi batayategura; nuko nzakumenya ko abayateguraga ari abanyiginya n'ababashyigikiye, abatarayateguraga ari abega n'ababashyigikiye nabo. Ibyo ni ibyo niboneye n'amaso yanjye, mbyiyumvira n'amatwi yanjye. Muri iyo guerre froide/cold war hagati y'abega n'abanyiginya hari n'abashatse kundecruta(recruter) jye na General Habyarimana Emmanuel (uzamubaze) kuko twembi turi abasinga batubwira ko dukora un groupe fort y'abatutsi n'abahutu bahuriye kuri clan y'abasinga maze tugakora ikigroupe cya gatatu, ariko abasinga b'abatutsi baturecrutaga ukabona begamiye ku banyiginya mu kurwanya abega. Jye na General Habyarimana Emmanuel twarabyihungije tubigendera kure ariko tuzi neza ko biriho, ko bihari. Narinze mva mu butegetsi bwa leta ya FPR mu Rwanda mu 2003 iyo conflit latent ega/nyiginya igihari. Ni nayo qui a sauve la Republique kuko bose bashakaga ubwami bahora bogeza ko bwari ubutegetsi bwiza cyane, ariko abega baza gukora umuvuno mu 2003 bashyigikira ko Repubulika aba ari yo igumaho kuko babonaga ko ubwami niba bugarutse Umwami yongera kuba Umunyiginya bo bagasubira ku gatebe k'ubugabekazi. Wowe rero Rwirema Samuel uhera hehe uvuga ko kuvuga conflit latent ega/nyiginya muri politiki nyarwanda ari ukwibeshya ibihe no kwibeshya intambara kandi buri wese azi intambara y'ubutita ihora iri hagati ya ziriya clans zombi! Bisobanurire abasomyi hano aho gushaka kubihunga, kubihishiira no kubyorosa. (2)Ikibazo cy'abakiga n'abanyenduga cyatangiye umunsi abakiga bakora coup d'Etat sanglant bakica abanyapolitiki n'abasilikare b'abanyanduga kuva talilki ya 05/07/1973, mu bo bishe harimo na Perezida wa Repubulika Gerigori Kayibanda. Nkuko Coup d'Etat y'abega yo ku Rucuncu mu 1896 yaciye abatutsi mwo ibice bibiri ari byo abega n'abanyiginya nkuko maze kubisobanura hano haruguru, coup d'Etat y'abakiga yo mu 1973 nayo yaciye abahutu mw'ibice bibiri ari byo abakiga n'abanyenduga. Iki kibazo cy'abakiga n'abanyenduga nacyo cyagizwe tabou(intavugwa) kugeza ubu kuko kitigeze kiganirwaho ouvertement ngo kibonerwe umuti. Buri wese azi ko ibi bibazo ega/nyiginya, kiga/nduga, hutu/tutsi ari byo bidrivinga politics zose z'u Rwanda muri ibi bihe behind the scene/derriere le rideau.Wowe Rwirema Samuel uhera hehe uvuga le contraire/the opposite! Hano turajya impaka ntituga ivanjili; sobanurira abasomyi. (3)Ibyo wanditse ngo "Gira usubize ubwenge ku gihe niba hari ubwo wigeze!!!", byo urwo rubanza sinirirwa ndutindaho kuko abanyarwnda barangije kuruca kera umunsi bavuga ngo "UTAZI UBWNGE ASHIMA UBWE". Dr. Gasana Anastase, perezida w'Ishyaka Nyarwanda ry'Imberabose PRM/MRP-ABASANGIZI. 2015-11-23 16:34 GMT-05:00 Rwirema Samuel srwirema@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>: Bwana Gasana uribeshya ibihe , uribeshya n'intamabara. Gira usubize ubwenge ku gihe. Niba hari ubwo wigeze!!! Sam ________________________________________ De : "Anastase Gasana gasana31@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> À : marie kampororo <mkampororo@hotmail.com> Cc : Lu pour vous <memajp2000@yahoo.fr>; "fmunyabagisha@hotmail.com" <fmunyabagisha@hotmail.com>; TUBEHO VictimRwanda <infotubeho@yahoo.fr>; "banyarwandaresearchcenter@yahoogroupes.fr" <banyarwandaresearchcenter@yahoogroupes.fr>; "tuzatsindaa@gmail.com" <tuzatsindaa@gmail.com>; "fredus12@hotmail.com" <fredus12@hotmail.com>; "tsalmyd@yahoo.fr" <tsalmyd@yahoo.fr>; "cebime@yahoo.fr" <cebime@yahoo.fr>; "nimaurit@hotmail.com" <nimaurit@hotmail.com>; "bavincento22@yahoo.fr" <bavincento22@yahoo.fr>; "ikazeiwacu1@gmail.com" <ikazeiwacu1@gmail.com>; "democratie2020@gmail.com" <democratie2020@gmail.com>; "umusoto@yahoogroups.com" <umusoto@yahoogroups.com>; "barimba@yahoo.fr" <barimba@yahoo.fr>; "ngombwa@gmail.com" <ngombwa@gmail.com>; "gahima@gmail.com" <gahima@gmail.com>; "jonathanmusonera@yahoo.co.uk" <jonathanmusonera@yahoo.co.uk>; "chkayihura@yahoo.fr" <chkayihura@yahoo.fr>; "theafricawatch@gmail.com" <theafricawatch@gmail.com>; "elengakoy@hotmail.com" <elengakoy@hotmail.com>; "nduguv@yahoo.fr" <nduguv@yahoo.fr>; "paudivinam@gmail.com" <paudivinam@gmail.com>; "akagera@yahoogroups.com" <akagera@yahoogroups.com>; "em.hame@laposte.net" <em.hame@laposte.net>; "kalebucyusa01@gmail.com" <kalebucyusa01@gmail.com>; RNC Itahuka <radioitahuka@gmail.com>; "kanyemera2002@gmail.com" <kanyemera2002@gmail.com>; "ntezesilas@gmail.com" <ntezesilas@gmail.com>; "rwanda-all@yahoogroups.com" <rwanda-all@yahoogroups.com>; "johnmugisha2300@gmail.com" <johnmugisha2300@gmail.com>; "great-lakes@yahoogroups.com" <great-lakes@yahoogroups.com>; "samcyprien@hotmail.com" <samcyprien@hotmail.com>; "sisievariste@yahoo.fr" <sisievariste@yahoo.fr>; "christopher.bizimungu@yahoo.fr" <christopher.bizimungu@yahoo.fr>; "lyar66@yahoo.fr" <lyar66@yahoo.fr>; "mahoriwacu@gmail.com" <mahoriwacu@gmail.com>; "rutihunzatheo@yahoo.fr" <rutihunzatheo@yahoo.fr>; "faustintwagira@yahoo.fr" <faustintwagira@yahoo.fr>; rwaka <gakath53@yahoo.com>; "insonere2003@yahoo.fr" <insonere2003@yahoo.fr>; "nhosea@hotmail.com" <nhosea@hotmail.com>; "fdusabdu@gmail.com" <fdusabdu@gmail.com>; "sixchris@netti.fi" <sixchris@netti.fi>; "christineha2002@yahoo.fr" <christineha2002@yahoo.fr>; "rwanda-l@yahoogroups.com" <rwanda-l@yahoogroups.com>; "paulrusesabagina@yahoo.fr" <paulrusesabagina@yahoo.fr>; "inumanews@gmail.com" <inumanews@gmail.com>; ijwi ryarubanda <ijwiryarubanda@ijwiryarubanda.com>; "nsabij12@yahoo.fr" <nsabij12@yahoo.fr>; "sinumvayabo@yahoo.fr" <sinumvayabo@yahoo.fr>; "johndayi@yahoo.com" <johndayi@yahoo.com>; "jeanmarie.minani@gmail.com" <jeanmarie.minani@gmail.com>; "rwandalibre@yahoogroups.com" <rwandalibre@yahoogroups.com>; "yonkad@zoho.com" <yonkad@zoho.com>; "veritasinfo@yahoo.fr" <veritasinfo@yahoo.fr>; "mugabo.frank13@gmail.com" <mugabo.frank13@gmail.com>; "mmunyabungo@gmail.com" <mmunyabungo@gmail.com>; "diditedy@yahoo.fr" <diditedy@yahoo.fr>; "bylnoel@gmail.com" <bylnoel@gmail.com>; "jeannette8m@yahoo.fr" <jeannette8m@yahoo.fr>; "nuwagabae19@yahoo.com" <nuwagabae19@yahoo.com>; "eugeneu2003@yahoo.fr" <eugeneu2003@yahoo.fr>; "inkuruzagasabo@yahoo.fr" <inkuruzagasabo@yahoo.fr>; "donatienkwibeshya@yahoo.com" <donatienkwibeshya@yahoo.com>; "bmuligande@yahoo.com" <bmuligande@yahoo.com>; "josephkas@hotmail.com" <josephkas@hotmail.com>; "urwanda_rwacu@yahoogroups.com" <urwanda_rwacu@yahoogroups.com>; "jntamakuriro@yahoo.fr" <jntamakuriro@yahoo.fr>; "rukundonase@yahoo.com" <rukundonase@yahoo.com>; "uwimanapouma@yahoo.fr" <uwimanapouma@yahoo.fr>; "benzinge122951@aol.com" <benzinge122951@aol.com>; "rwanda_revolution@yahoogroups.com" <rwanda_revolution@yahoogroups.com>; "rdi_rwanda810@yahoo.fr" <rdi_rwanda810@yahoo.fr>; "kagomashenge@yahoo.fr" <kagomashenge@yahoo.fr>; "abdallah.akishuli@yahoo.com" <abdallah.akishuli@yahoo.com>; "onathanmusonera@yahoo.co.uk" <onathanmusonera@yahoo.co.uk>; "fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>; "biramahire98@gmail.com" <biramahire98@gmail.com>; "kdonatien@hotmail.com" <kdonatien@hotmail.com>; "kanyemera2002@gamil.com" <kanyemera2002@gamil.com>; "niyopaci@gmail.com" <niyopaci@gmail.com>; "democracy_human_rights@yahoogroupes.fr" <democracy_human_rights@yahoogroupes.fr>; "ibukabose@yahoogroupes.fr" <ibukabose@yahoogroupes.fr>; "urubuga_rw_igihuha@yahoogroupes.fr" <urubuga_rw_igihuha@yahoogroupes.fr>; "rudahi20@hotmail.com" <rudahi20@hotmail.com>; "amakuruyurwanda@gmail.com" <amakuruyurwanda@gmail.com>; "nkiko.nsengimana@bluewin.ch" <nkiko.nsengimana@bluewin.ch>; "katarypa@yahoo.fr" <katarypa@yahoo.fr>; "jkanya@free.fr" <jkanya@free.fr>; "kabandac2@yahoo.fr" <kabandac2@yahoo.fr>; "skweli@yahoo.fr" <skweli@yahoo.fr>; "tatien2miheto@yahoo.fr" <tatien2miheto@yahoo.fr>; "mbonigaba@gmail.com" <mbonigaba@gmail.com>; "sengemm@yahoo.com" <sengemm@yahoo.com>; "mulijeanclaude@yahoo.co.uk" <mulijeanclaude@yahoo.co.uk>; "semanasuisse@yahoo.fr" <semanasuisse@yahoo.fr>; "xnzfr@yahoo.fr" <xnzfr@yahoo.fr>; "privatruta@yahoo.fr" <privatruta@yahoo.fr> Envoyé le : Samedi 21 novembre 2015 4h30 Objet : *DHR* Re: Re : IBARUWA IFUNGUYE KURI RNC,FDU,FPR,BANYARWANDA,MCR ,MRP N'Inshuti z'u Rwanda kumirongo ya politiki Marie Kampororo, Dukora iriya classification y'imirongo ya politiki igaragara muri paysage politique nyarwanda muri iki gihe, ntabwo twarebye terminologie y'amazina y'amashyaka nkuko wabyanditse, ahubwo twarebye chartes cyangwa manifesto z'ayo mashyaka tunareba declarations zinyuranye abayobozi b'ayo mashyaka n'abarwashyaka bayo bakora, bandika, bavuga. Turazi ko ntawe utavuga "umunyarwanda" ariko nkuko twabivuze mw'itangazo ryacu no 002: "Muri ibi bihe, turabizi ko hari n’andi mashyaka avuga iby’ubunyarwanda, urugero nka FPR na “ndumunyarwanda” yayo ariko inyuma y’iyo mvugo hihishe ikinyoma, uburyarya bwinshi, imbereka n’ubuhendanyi. Niyo mpamvu twe tuvuga “umurongo wa politiki w’ubunyarwanda bw’UKURI budaheza kandi butavangura" kuko inyuma yabwo nta buryarya, nta mbereka, nta buhendanyi buhihishe".Ibi ariko ntibiri muri FPR gusa, no mu mashyaka ya opozisiyo birahari. Ikinyoma cya FPR, uburyarya bwayo n'ubuhendanyi ntabwo bizakurwaho n'ikindi kinyoma, bizakurwaho no "KUVUGA UKURI, KUVUGISHA UKURI, NO GUSHAKASHAKA UKURI". Ni byo twagerageje gukora twerekana iriya mirongo uko ari ine igize paysage ya politiki nyarwanda muri iki gihe kuko buri wese azi ko ari yo mu by'ukuri idrivinga Rwandan politics. Ni ko kuri. Kubihunga cyangwa se kubyihunza no kubirenza amaso ntibibibuza kubari biriho. Dr. Gasana Anastase, perezida w'Ishyaka Nyarwanda ry'Imberabose PRM/MRP-ABASANGIZI. 2015-11-20 16:19 GMT-05:00 marie kampororo <mkampororo@hotmail.com>: Abavangura abandi muzi aho bari muzajye guhangana nabo mabavure APARTHEID bafite. Naho abirukanwe mu gihugu cyabo sinzi iryo vangura mukomeza kubatsindagiramo mwitwaje ko ngo utagiye mu ishyaka rivuga UMUNYARWANAD cg ABANYARWANDA cg NDUMUNYARWANDA ko ngo yaba afite umurongo uvangura...... . IBIGAMBO AHO BYAVUGIWE BIRARAMBIRANYE. On Friday, November 20, 2015 12:40 PM, TUBEHO VictimRwanda <infotubeho@yahoo.fr> wrote: IBARUWA IFUNGUYE KURI RNC,FDU Inkingi ,FPR,BANYARWANDA,MCR Abasangirangendo ,MRP Abasangizi n'Inshuti z'u Rwanda ku kubahana no kugirana ibiganiro hagati y'imirongo ya politiki nyarwanda IMPAMVU: IBARUWA IFUNGUYE Y'UBUTUMIRE MUBIGANIRO BIGAMIJE UBURYO ABANYARWANDA BOSE BAGANIRA KUMATEKA YABO YOSE, BAGASANGIRA UBUTEGETSI MUMAHORO KANDI BAGAKEMURA N'IBINDI BIBAZO BIBANGAMIYE ABANYARWANDA BOSE Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe Nshuti z'u Rwanda, Ba Nyakubahwa muhagarariye ishyaka RNC hamwe n'abo mufatanya mu murongo wa politiki wegamiye ku mateka ya FPR icyerekezo cy'amateka y'Abanyiginya; Ba Nyakubahwa muhagarariye ishyaka FDU Inkingi hamwe n'abo mufatanya mu murongo wa politiki w'ibitekerezo byegamiye ku mateka n’umurage bya MRND; Ba Nyakubahwa muhagarariye ishyaka MCR-Abasangirangendo hamwe n'abo mufatanya mu murongo wa politiki w’'ibitekerezo byegamiye ku mateka n’umurage bya MDR; Ba Nyakubahwa muhagarariye ishyaka FPR n'abo mubana cyangwa mufatanya muri systeme y'ubutegtsi murimo iyobowe n'icyerekezo cy'ibitekerezo byubakiye kumateka y'Abega, Ba Nyakubahwa muhagarariye ishyaka Banyarwanda (Responsable) n’Ishyaka Nyarwanda ry’Imberabose PRM/MRP- Abasangizi (Responsable ryungirije) mu murongo w'ubunyarwanda butavangura; Njye nk'umukuru w'umurongo wa politiki w'ubunyarwanda butavangura, mbandikiye mbagezaho ugusaba kw'abanyarwanda bifuza ko haba UKUBAHANA N’IBIGANIRO BYA POLITIKI BIHUZA IMIRONGO YOSE YA POLITIKI IRIHO MU RWANDA NO HANZE MURWEG, ABANYARWANDA BAKAGANIRA KUMATEKA YABO YOSE, BAGASANGIRA UBUTEGETSI MUMAHORO KANDI BAGAKEMURA N'IBINDI BIBAZO BIBANGAMIYE ABANYARWANDA BOSE N'AKARERE U RWANDA RURIMO. Amashyaka atagaragara muri iyi baruwa akwiriye kugerageza gukora ibyo abanyarwanda bayasaba akagaragaza ko aho ahagaze muri politiki y'u Rwanda mugihugu no hanze kugirango byorohereze abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda. Turasaba amashyaka n'imirongo igejejweho ubu bubutumwa byabwira abanyarwanda bose n'inshuti zabo icyo bitekereza kugirango abanyarwanda barusheho gusobanukirwa aho igihugu cyerekera. Umurongo w'abatiyizi cyangwa w'abatinyi cyangwa abisuzugura niwo wonyine wakwigomwa kugira icyo uvuga kandi abanyarwanda ntibakunze kurangwaho ubwo busembwa n'ubugwari. Abanyarwanda twese turi abavandimwe, igikenewe ni gushyira hamwe nta n'umwe urobanuwemo kugirango bashobore gukemura ibibazo by'u Rwanda hamwe no kugira ijambo rigaragara mukarere u Rwanda rurimo no mu isi. Nk'umukuru w'umurongo w'ubunyarwanda butavangura ufite gahunda ko u Rwanda rwasangirwa na bose mubwisanzure na demokarasi isesuye, niyemeje kugeza uku gusaba kw'abanyarwanda ku nshuti zose z'u Rwanda, kubanyarwanda bose, kumashyaka yose no kumashyirahamwe yandi, kubanyamadini, kubayobozi b'igihugu munzego zose, kubahagarariye igihugu hirya no hino ku isi n'abandi. Uwumva yafashaka abanyarwanda muri iki gikorwa ashobora gukora icyo yabona cyose cyatuma iyi gahunda igerwaho, byaba gutanga ubutumwa cyangwa gushyigikira gahunda kubundi buryo. Igihe kirageze ko abanyarwanda bava muri politiki yo kuryana, kwicana, kuryaryana, kugendera kugitugu n'ibindi bibi bisenya igihugu bigahitana n’abanyarwanda. Murwego rwo gutabaza, dusabye inshuti zose z’u Rwanda n’abandi bose bakurikirana iby’u Rwanda bamenyeshejwe muri iyi baruwa hamwe n’abandi batavuzwe ko bahagurukira gushyigikira iyi gahunda kuko ariyo yafasha abanyarwanda kandi tubasabye gukoma munkokora uwo ariwe wese washaka kuyibangamira muburyo runaka. U Rwanda nirugira amahoro rukagira demokarasi isangiwe na bose, akarere kose ndetse n’Afrika yose bizahungukira kuburyo bukomeye. Turabashimiye, Bitangarijwe I Bruxelles tariki ya 19/11/2015 RUTAYISIRE Boniface, Perezida w'Ishyaka Banyarwanda akaba na Responsable w'Umurongo w'Ubunyarwanda butavangura Tel : +32 488 25 03 05 Email: infotubeho@yahoo.fr (yahoo.fr) Bimenyeshejwe : Nyakubahwa Umukuru wa leta w'imwe muzigize Umuryango w'Abibumbye ONU (Bose) Nyakubahwa Umwe mu bagize Inama Ishinzwe Amahoro kw’Isi mu buryo buhoraho (Bose); Nyakubahwa Munyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN/ONU); Nyakubahwa Umukuru w’igihugu cya USA Nyakubahwa umukuru w’igihugu cy’Uburusiya Nyakubahwa Umukuru w’igihugu cya Bresil Nyakubahwa Premier Ministre wa Canada Nyakubahwa Umukuru w’igihugu cy’Ubushinwa Nyakubahwa umukuru w’igihugu cy’Ubuhinde Nyakubahwa Premier Ministre wa Australie Nyakubahwa Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika; Nyakubahwa Umukuru wa leta w'imwe muzigize umuryango w’ibihugu by’i Burayi (Bose); Nyakubahwa Umukuru wa leta w'imwe muzigize Umuryango w’Ubumwe bw’ Afurika (Bose); Nyakubahwa Perezida wa Komisiyo y’Ibihugu by’Umuryango w’Abanyaburayi (EU/UE); Nyakubahwa Munyamabanga Mukuru w’ibihugu bigize umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo (SADC); Nyakubahwa ugize Inteko na Sena bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (Bose); Nyakubahwa ugize Inteko Ishinga amategeko y’ibihugu by’i Burayi (Bose); Nyakubahwa ushinzwe Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu muri ONU/UN i Geneve; Nyakubahwa ushinzwe impunzi muri ONU/UN i Geneve (HCR); Nyirubutungane Papa Farasisiko, Umushumba wa Kiliziya Gatolika kw’Isi yose; Nyakubahwa Arisheveki wa Canterbury, mu Bwongereza; Nyakubawa umukuru w’Itorero ry’Abanyarwanda mugihugu n’abo hanze yacyo (bose) Nyakubahwa Umuyobozi w’Umuryango uharanira uburengazira bw’ikiremwamuntu Amnesty International, Londres; Nyakubahwa Umuyobozi w’Umuryango uharanira Uburenzira bw’ikiremwamuntu Human Rights Watch, New York; Nyakubahwa Perezida wa Federation Internationale des Droits de l’Homme, FIDH, Paris; Nyakubahwa abayobozi b’ibitangazamakuru hirya no hino ku isi. NB : Iyi baruwa ifunguye hamwe n’izindi documents biri kumwe, kubireba izindi ndimi, igihe zitarabagezwaho abibishatse babihindura mundimi bashatse bakabitangaza. -------------------------------------------------------------------------------------- On Saturday, November 14, 2015 5:20 PM, Anastase Gasana <gasana31@gmail.com> wrote: Itangazo No 002: UKO IMIRONGO YA POLITIKI INE YA OPOZISIYO NYARWNDA UMUNTU ABONA IHAGARARIWE N’AMASHYAKA Nk'uko twabatangarije uko imirongo ya politiki nyarwanda iteye uko ari ine, dore amashyaka ahagarariye iyo mirongo: 1. Ishyaka umuntu abona rihagarariye umurongo wa politiki wegamiye ku mateka ya FPR icyerekezo cy'amateka y'Abanyiginya ni RNC. Naho icyerekezo cy'ibitekerezo byubakiye kumateka y'Abega kugeza ubu, gihagarariwe na FPR kuko kitaragira ishyaka rigihagarariye muri opozisiyo nyarwanda. 2. Ishyaka umuntu abona rihagarariye umurongo w'ibitekerezo byegamiye ku mateka n’umurage bya MRND ni ishyaka FDU Inkingi. 3. Ishyaka umuntu abona rihagarariye umurongo w’'ibitekerezo byegamiye ku mateka n’umurage bya MDR ni ishyaka MCR-Abasangirangendo. 4. Amashyaka ahagarariye umurongo w'ubunyarwanda bw’ukuri butavangura ni Ishyaka Banyarwanda (Responsable) n’Ishyaka Nyarwanda ry’Imberabose PRM/MRP- Abasangizi (Responsable wungirije). Muri ibi bihe, turabizi ko hari n’andi mashyaka avuga iby’ubunyarwanda, urugero nka FPR na “ndumunyarwanda” yayo ariko inyuma y’iyo mvugo hihishe ikinyoma, uburyarya bwinshi, imbereka n’ubuhendanyi. Niyo mpamvu twe tuvuga “umurongo wa politiki w’ubunyarwanda bw’UKURI budaheza kandi butavangura" kuko inyuma yabwo nta buryarya, nta mbereka, nta buhendanyi buhihishe. Amashyaka yandi ataragaragaza umurongo wa politiki aherereyemo akwiriye kubikora ku buryo bwihuse kugirango abanyarwnda bose n’amahanga babashe gusobanukirwa neza n’aho buri shyaka rya politiki rihagaze mu by’ukuri kugirango abanyarwnda twese tubone uko twubaka uburyo bwiza bunoze bw’isangira ry’igihugu n’ubutegetsi bwacyo hagati y’abanyarwanda b’ingeri zose nta n’umwe ukumiriwe. Turimo turaharanira demokarasi isesuye mu gihugu cyacu, kandi imwe mu mahame ya demokarasi ni ukutagira uwo iheza. Kuba mu murongo wa politiki uwo ari wo wose rero muri iriya mirongo uko ari ine twavuze, nta kibi kirimo, ntabwo ari ikosa cyangwa ikinegu kuko kuba mu murongo wa politiki runaka ari uburenganzira bwa buri muntu mu kwishyira ukizana kwe. Kandi nta murongo wa politiki uruta uwundi cyangwa uruta iyindi. Ikigamijwe ni uko iyo mirongo ya politiki iba iri mu mitwe no mu mitekerereze y’abantu banyuranye yemera ko ibaho kuko ukuri ari uko iriho, ikava mu bwihisho no mu kwiyoberanya, igahura ikaganira mu bwubahane, ikiga n’uburyo bukwiye, bunoze, bwo gusangira igihugu n’ubutegetsi bwacyo nta munyarwanda n’umwe uhejejwe inyuma y’urugi, ntawe ugaragiye undi, ntawe uherekeje undi, ntawe uragiye undi nk’uragiye inka, ihene cyangwa intama, ntawaje kuvumba iwabo; bose bafite uburenganzira bungana. Bitangarijwe i Bruxelles mu Bubiligi n’i Savannah muri Amerika, tariki ya 07/11/2015; Responsable uhagarariye umurongo w'ubunyarwanda bw’ukuri butavangura, Rutayisire Boniface, Perezida w'Ishyaka Banyarwanda; Responsable wungirije, Dr. Gasana Anastase, Perezida w'Ishyaka Nyarwanda ry’Imberabose PRM/ MRP- Abasangizi. -------------------------------------- On Friday, November 13, 2015 8:47 PM, Anastase Gasana< gasana31@gmail.com> wrote: Itangazo No 001: UMURONGO WA POLITIKI W'UBUNYARWANDA BUTAVANGURA MU RUHANDO RW'IMIRONGO INE IGIZE POLITIKI NYARWANDA MURI IKI GIHE Turatangariza abanyarwanda n'abatuye isi yose ko kuri ubu politiki nyarwanda mu gihugu no hanze (leta ya FPR na opozisiyo ) uyisanga mu mirongo ine y'ingenzi yubatse mu ishusho ry'ibikuta by'ibitekerezo bya politiki bitandukanye. Iyi mibonere ya systèmes enye ku banyarwanda usanga ishingiye ku bitekerezo mbere na mbere aho gushingira ku karere n’ubwoko ku buryo abanyarwanda baramutse bahuriye hamwe nko muri leta y’inzibacyuho yubakiye kuri fondation y’ukuri nyakuri irimo abanyarwannda bose maze bagasangira ubutegetsi banganya amahirwe, ibyo bitekerezo bigaragaramo ibisigisigi by’amoko n’uturere, byazageza aho biyoyoka noneho bose bagasangira igihugu biyumva nk’abanyarwanda, badakeneye gushyira imbere ikindi kintu runaka cy’ubwoko cyangwa akarere n’ibindi abanyarwanda bakunze gushingiraho kugirango bigizeyo abandi banyarwnda. Ibi bikuta by’ibitekerezo ubisanga imbere mu gihugu ndetse no hanze muri opozisiyo kubatinyuka kuvugisha ukuri. Dore uko iyo mirongo ine ya politiki iteye: 1. Umurongo wa politiki y’ibitekerezo byubakiye ku mateka ya système ya FPR n’ubutegetsi bwayo. Hari abantu ku giti cyabo n’amashyaka n’amashyirahamwe bumvako système ya FPR (kubayihozemo no kubayikirimo ndetse n’abatarigeze bayikorera) bafite imibonere yo kumvako système ya FPR atari mbi ko umubi ari Kagame ko ahubwo hakosorwa ibibi bagaya muri iriya systeme cyangwa bigawa n’abandi. Muri icyo gikuta cy'ibitekerezo byubakiye ku mateka ya FPR usanga harimo ibyerekezo bibiri, kimwe cyubakiye kumateka y'Abega n'ikindi cyubakiye kumateka y'Abanyiginya. Abenshi mu bari muri uyu murongo bumva ko n’ingoma ya Cyami itari mbi, ko yari ifite umwimerere wayo mwiza. Nyuma ya 1994, ingoma ya Cyami ni yo iba yarashubijwe ku ntebe mu Rwanrda Repubulika ikavaho, biza kubuzwa n’amakimbirane hagati y’abega n’abanyiginya. Abega kubera ko ari bo bafite ijambo kurusha abanyiginya bitewe n’uko Kagame ari umwega, nibo banze ko ubwami busubiraho atari ukubera ko batabushakaga ahubwo ari ukubera ko batashakaga ko umunyiginya yongera kubasumba ngo abe umwami w’u Rwanda rwa FPR Inkotanyi. 2. Umurungo wa politiki y’ibitekerezo byubahikiye ku mateka y'igikuta cy'ibitekerezo bya systeme y’ingoma ya MRND. Hari abantu ku giti cyabo n’amashyaka n’amashyirahamwe bumva ko ubutegetsi bwa MRND butari bubi ndetse bakumva ko iyo systeme y’ubutegetsi iramutse isubiranye ubutegetsi ntacyo byaba bitwaye. Abo bantu bavuga ko iyo modele y’ubutegetsi iramutse isubiyeho bo bakosora ibibi n’amakosa yakozwe mbere.Abenshi muri bo ndetse bumva ko ubutegetsi mu 1994 ari bo babwambuwe , ko ari bo bagomba kubusubirana. 3. Umurongo wa politiki w’igikuta cy’abafite ibitekerezo bya politiki bishingiye ku mateka ya MDR. Iki gikuta cy'ibitekerezo cyafashe imbaraga nyinshi aho imiryango y'abanyapolitiki bo muri Repubulika ya mbere baherutse kwibukira iyicwa ry’ababo mu Bubiligi. 4. Umurongo wa politiki w'ubunyarwanda bw’ukuri butavangura. Mu mateka yawo ku mugaragaro, uyu murongo umaze imyaka icyenda. Watangiwe n'Ishyaka Banyarwanda n'amateka yaryo. Ishyaka Nyarwanda ry’Imberabose PRM/MRP-ABASANGIZI mu ivuka ryaryo naryo ryaje rigendera kuri uyu murongo ndetse ryiyemeza no kuwuteza imbere mu bikorwa no mu mahame-remezo yaryo. Hari andi mashyaka n'amashyirahamwe ndetse n'abantu ku giti cyabo bateganya kugendera kuri uyu murongo wa politiki ariko batarafata icyemezo cyo kubitangaza. Mu miterere yawo, umurongo w'ubunyarwanda bw’ukuri butavangura wubakiye kuguharanira gushyiraho système y’ubutegetsi bw’u Rwanda rushyashya rutagize aho ruhuriye n'urukuta rw'ibitekerezo byubakiye ku mateka n’umurage bya FPR cyangwa urukuta rw’ibitekerezo byubakiye ku mateka n’umurage bya MRND, cyangwa urukuta rw’ibitekerezo byubakiye ku mateka n’umurage bya MDR. Umurongo w'ubunyarwanda bw’ukuri butavangura ni système nshyashya yubakiye kuri ba victimes b'amoko yose n'uturere twose. Ni ukuvuga aba victimes ba système ya FPR n’aba système ya MRND n’aba systeme ya MDR. Kuri abo hiyongeraho abandi bantu (baba bato cyangwa basheshe akanguhe) batabaye victimes ariko badashaka kugarura ubutegetsi bw’izo systèmes z’ingoma za MRND, FPR na MDR. Abagize umurongo w'ubunyarwanda bw’ukuri butavangura harimo abantu kugiti cyabo n’amashyaka n’amashyirahamwe kandi bose bahuriye kugushaka gushyiraho systeme nshyashya y’ubutegetsi yayobora u Rwanda itagize aho ihuriye n’iya FPR cyangwa iya MRND cyangwa iya MDR. Muri bariya batabaye victims, hanabonekamo abantu usanga batarigeze bakorera leta y’u Rwanda igihe yagengwaga na ziriya systèmes z’ubutegetsi, n’abandi bigeze gukorera leta y’u Rwanda igihe yayoborwaga na ziriya systemes z’ubutegetsi ariko bafite ibyo bazinenga bigatuma bahitamo kuzitarura. Kuba umwe mubagize uyu murongo wa politiki ni uburenganzira bwa buri munyarwanda. Icyangombwa ni ukwemera amatwara yawo no kubahiriza ibiwuranga byose. Bikorewe i Bruxelles mu Bubiligi n’i Savannah muri Amerika tariki ya 07 /11/2015 Responsable uhagarariye umurongo w'ubunyarwanda butavangura Rutayisire Boniface Perezida w'Ishyaka Banyarwanda; Responsable wungirije Dr. Gasana Anastase, Perezida w'Ishyaka Nyarwanda ry’Imberabose PRM/ MRP- Abasangizi. ------------------------------------------------ Le Lundi 16 novembre 2015 14h21, "TUBEHO VictimRwanda infotubeho@yahoo.fr [akagera]" <akagera@yahoogroups.com> a écrit : Itangazo : IKIBAZO CY'U RWANDA SI AMOKO Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe Nshuti z'u Rwanda, Ndagirango nsabe buri wese ubona ko ikibazo cy'u Rwanda ari amoko ko amateka dufite kugeza ubu yerekana ko ikibazo kitari icy'amoko. Ikibazo u Rwanda rufite ni imirongo ya politiki 4 iriho itaragira amahirwe yo gusangira ubutegetsi kuburyo bukwiye. Soma itangazo riri hasi usobanukirwe n'iyo mirongo. Kuva kuri Republika ya mbere isangira ry'ubutetsi hagati y'imirongo ntiryigeze ribaho. No muri za mirongo itandatu iyo mirongo yari iriho ariko icyari kibabaje abagenaga ibya politiki ni uguca inzira y'ubusamo yo kurema amagroupe abiri ahanganye kugirango kuryanisha abanyarwanda bishoboke. Tuzikane ko icyo gihe hari hariho ihangana rikaze ry'abega n'abanyiginya n'ubwo iryo hangana barihishaga abahutu. Tuzirikane ko hari hariho umurongo w'ibitekerezo bya MDR Parmehutu. Tuzirikane ko hari hariho umurongo w'ibitekerezo w'icyaje kwitwa MRND n'ubwo benewo bawuhishaga MDR. Tuzirikane ko hari hariho abahutu n'abatutsi wakwita ko bari mumurongo utaragaragaraga muri MDR cyangwa iyindi yari iriho cyangwa iyari ikiri ingemwe zigemetse. Muri abo batari muri MDR wavugamo nka ba Bwanakweri n'abandi ndetse na Mbonyumutwa muntangiro MDR ntiyari ayirimo. Abamukomokaho cyangwa abamuzi bashobora kudusobanurira kurushaho kuri iyi ngingo aho ibitekerezo bye byari bihagaze. Banyarwanda Banyarwandakazi, ese iyo imirongo ya politiki yabayeho mu Rwanda, iyo iza gusangira ubutegetsi neza, ikubahana ko iriho nta n'umwe ushatse kumira abandi cyangwa kubaheza, u Rwanda ruba rwarigeze ruba rubi rukabamo amahano? Ese muri iki gihe iyi mirongo ine iriho iramutse isangiye ubutegetsi ntitwaba tugoroye amateka ? Ese abaririmba ko ikibazo cy'u Rwanda ari amoko hutu-tutsi ntibibeshya cyane ? Mubireba imitekerereze ya politiki umuhutu wo mumurongo wa MDR ahuje iki n'umuhutu wo mumurongo wa MRND cyangwa FPR ? Ese uretse kujyaho bakabeshyana, umututsi wo mumurongo w'igikuta cy'abega ahuriye he mumitekerereze ya politiki n'umututsi wo mugikuta cy'abanyiginya ? Tureke kubakira kubibyimba by'amateka ari hagati y'imirongo ya MDR na MRND. Na none tureke kubakira kumateka y'ibibyimba biri hagati y'abega n'abanyiginya. Ahubwo dusabe imirongo yose kubahana ndetse tuyisabe yose uko ari ine kwicara hamwe igasangira ibyiza by'igihugu nta kwikubira cyangwa guheza abandi. Bruxelles, le 16/11/2015 Rutayisire Boniface President w'Ishyaka Banyarwanda akaba na Responsable w'umurongo w'ubunyarwanda butavangura. Tel : +32 488250305 -----------------------

To be informed of the latest articles, subscribe:
Comment on this post