ABATAVUGA GENOCIDE HUTU YAKOZWE NA FPR BAGAMIJE KO HABA INDI BAZABIBAZWE. Buri munyapolitiki cyangwa umukuru w'ishyirahamwe utayivuga kandi abantu bose bagombye mumwandike ahantu abanyarwanda n'amateka bazabimubaze

Published on by Rutayisire Boniface

NB: BURI WESE AZIRIKANE KO COMMUNICATION FPR HAMWE N'AMACUTI YAYO BAKORESHA MURI LOBBY KUBATEGETSI B'AMAHANGA BEMERA IYO GENOCIDE, USANGA FPR ISHYIRA IMBERE KO GENOCIDE HUTU HARI ABATAYIVUGA. ABATAVUGA GENOCIDE HUTU RERO BAKORESHWA NK'IBITIYO FPR IHINGISHA IBESHYA AMAHANGA. MUCYUNAMO CY'UKWEZI KWA KANE KIGIYE KUZA, ABATAVUGA GENOCIDE BE KUZIRIRWA BATEGURA ICYUNAMO KUKO BAPFOBYA GENOCIDE HUTU NA TUTSI

ITANGAZO RIKANGURIRA ABANYARWANDA KWAMAGANA INDI GENOCIDE HUTU ISHOBORA KONGERA IGAKORERWA ABAHUTU KUBERA ABANYARWANDA N’ABANYAPOLITIKI BATAVUGA GENOCIDE KUGIRANGO AMAHANGA AYITEHO NK’UKO YITA KURI GENOCIDE TUTSI

Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe Banyapolitiki hamwe n’abahagarariye sosiyete civile, Nk’umuntu uhagarariye association TUBEHO TWESE ivugira abavictimes bose baba abahutu, abatutsi n’abandi banyarwanda n’abanyamahanga bazize genocide hutu cyangwa genocide tutsi, ndifuza kubagezaho ubutumwa bwibutsa buri munyarwanda ko abatinya kuvuga genocide HUTU kubera inyungu za politiki cyangwa ibindi by’igihe gito, iyo migirire izongera igatsembeshaho abandi banyarwanda mubihe bizaza . Muzirikane ko kuba FPR ibuza bamwe kuvuga genocide hutu biterwa n’uko FPR ifite gahunda yo kongera igatsemba abahutu kuko abicanyi bamwe bo muri FPR bavuga ko ubwicanyi bakoreye abahutu budahagije. système ya FPR na Kagame rero ntibarunamura icumu ndetse bahora bigamba ko bazongera gutsemba abahutu. Icyo buri wese agomba kuzirikana n’uko genocide ari icyaha giha uburanganzira leta zose z’isi kuba zatabara mugihugu irimo kuberamo cyangwa yabayemo kandi nanone genocide ni icyaha gituma abarokotse genocide bitabwaho n’ibihugu byose kandi bakarindwa ndetse amahanga agahana n’abashatse kubahohotera babaziza kuba ari aba victimes ba genocide. Ubundi igihugu cyabayemo genocide ntabwo hashobora kongera kubamo genocide kuburyo bworoshye kuko amahanga n’imiryango mpuzamahanga biba bifite inshingano zo gukurikirana ibyabereye muri icyo gihugu hamwe no kwita kubahuye n’ibikorwa bya genocide. Aho ninaho ONU yafashe icyemezo cyo kubahisha genocide Tutsi kurwego rw’isi yose. Kuba rero amahanga akurikirana ibibera mu Rwanda, ushatse wakwemeza ko nta genocide Tutsi izongera kubera mu Rwanda kuko abatutsi bamenye ubwenge bwo kwivugira hamwe no kumvikanisha genocide tutsi yabakorewe. Kubahutu rero hari ikibazo cy’uko abakorewe iyo genocide hutu batinya no kuyivuga mu izina ryayo. Ndetse by’agahomamunwa, abanyepolitiki n’abandi bahagarariye amashyirahamwe ya sosiyete civile biyemeza kuvugira abaturage mugihugu no hanze no mumahanga usanga aribo ba mbere bahunga gusobanura ko habayeho genocide hutu bakoresheje amagambo yabyo bwite ariyo GENOCIDE HUTU. Banyarwanda Banyarwandakazi mwese namwe banyapolitiki hamwe n’abahagarariye sosiyete civile mu Rwanda no mumahanga murimo mutinya kuvuga no gusobanura ko habayeho genocide hutu mu Rwanda no muri Congo, mumenye ko muri mumugambi wo gutuma genocide hutu izongera igakorwa igashoboka mu Rwanda kandi igatsemba abantu benshi. By’umwihariko, mwebwe banyapolitiki mutavuga iyo genocide hutu hamwe namwe muhagarariye amashyirahamwe mutavuga genocide hutu mumenye ko muri abagome babi cyane kuko muri munzira ishaka gutsembesha nanone abahutu. Bamwe mubisabwa na FPR rwihishwa, abandi mugatinya kwiteranya na FPR ibyiza n’uko mwareka imirimo yo kuvugira rubanda, kuko igihe udashyize ukuri imbere ko kuvuga genocide hutu yabaye mu Rwanda kugirango amahanga ahaguruke arengere ubuzima, abantu bose bazongera bagatsembwa muzababazwe kuko ntabwo murimo gutuma amahanga yahurura ngo akurikirane iby’u Rwanda iyo genocide hutu itarongera kuba. Ndifuza ko buri muntu utinya kuvuga genocide hutu abantu bose bamwandika mumateka kuko igihe kimwe bazaryozwa ubugome barimo bakorera abanyarwanda banga kuvuga genocide hutu. Mwibuke ko Kagame arimo ahamagarira gutsemba abahutu n’abatutsi (batavuga rumwe nawe) ndetse système ya Kagame yatangiye gucukuza ibyobo byo kurundamo abahutu. Abandi batutsi nabo barimo barahiga ko batakoze genocide hutu kuburyo buhagije. Abatinya kuvuga iyo genocide hutu yamaze kuba kugirango amahanga atabare noneha, mumenye ko muri abagome nk’abandi bicanyi bose bakoze ubwo bwicanyi bakaba bashaka kongera ngo batsembeho. Iri jambo ndivuze mbabaye kuko bitakabaye ngombwa gukangurira umunyarwanda kuvuga ibyamubayeho kuko we ubwe yagombye kubona ko ari ngombwa agafata iya mbere atiriwe abibwirizwa. Birushijeho no kumbabaza kuko hari abanyapolitiki nabahagarariye sosiyete civile nabo batinya kuvuga iyo genocide hutu kandi babwira abanyarwanda ko bahagurukiye kubavugira. Hari n’ikindi kibabaje kurushaho cy’abantu bavuga genocide hutu ariko bakayivuga mumarenga cyangwa ibigambo byinshi bidakwiye bagamije kuyipfobya no kuyobya uburari. Nanone dukosore abavuga ko barindiriye kuyemezwa n’inkiko kandi baziko ONU n’amahanga batakwitabira iby’iyo genocide hutu igihe abazi kandi babonye iyo genocide hutu ikorwa batabivuze ngo babyemeze. Abatinya kuvuga genocide hutu muratuma amahanga atita kuri genocide hutu nk’uko amahanga yita kuri genocide tutsi. Bitangarijwe i Bruxelles, tariki ya RUTAYISIRE Boniface President w’Ishyaka Banyarwanda akaba na President w’association y’abavictimes hutus tutsis n’abandi TUBEHO TWESE Tel ( 32) 488250305

To be informed of the latest articles, subscribe:
Comment on this post