U RWANDA RWAHURA N'AKAGA GAKOMEYE

Published on by Rutayisire Boniface

U RWANDA RWAHURA N'AKAGA GAKOMEYE

CYANE TURAMUTSE TUTIHUTIYE KWEGERA PEREZIDA WA

TANZANIYA NGO TUMWUNGANIRE KUBIREBA IMITERERE

Y'URWANDA RWAHESHA AMAHORO ABANYARWANDA BOSE N'ABATURANYI

Banyarwanda,Banyarwandakazi namwe Nshuti z'u Rwanda,

Kuri iyi tariki ndagirango mbifurize isabukuru nziza y,ubwigenge turimo twibuka kunshuro ya 51.

Mukwibuka ubu bwigenge ndagirango twese dushimire abanyarwanda bose n'inshuti babuharaniye.
Ndasaba kandi abanyarwanda bose kubwishimira kuko ababugezeho babikoze mu izina ry'abanyarwanda bose.

Nanone ababugezeho ningombwa kubasaba kwibukako ibihe byakurikiye byaranzwe n'intambara n'ugutatana kw'abanyarwanda kugeza muri ibi bihe aho haziyemo na za genocide abanyarwanda bakamarana.

Kubera izo mpamvu, ndagirango iyi sabukuru y,ubwigenge ya 51 itubere umunsi n'ikimenyetso cyo gutekereza no gutangiza kumugaragaro Dialogue mubana b'u Rwanda kunzego zose z'ubuzima na politiki.
Muri uru rwego, nimureke dutangire kumugaragaro:
Dialogue hagati y'abavictime bose,

Dialogue hagati y'abanyarwanda biyumva mu amoko natwe abandi tukaba twumva kwitwa abanyarwanda biduhagije,

Dialogue hagati y'abafite ibabazo by'uturere,

Dialogue hagati yabanyarwanda n'ingoma zayoboye u Rwamda kuva rwabaho tuzisangize amateka ze kuyacuranwa no kuyagoreka kugeza aho zisenya igihugu,

Dialogue hagati y'amashyaka n'abanyapolitiki bose,

Dialogue hagati y'amadini ntahonyorane yitwaje ubutegetsi,

Dialogue hagati y'abaturanyi kuko byose niho bihera kandi umuturanyi niwe uzi ubwoko bwa mugenzi we,

Dialogue rusange mubanyarwanda no murwego rwa politiki muri gahunda yo gusangira ubutegetsi,etc.

Kuri iyi tariki kandi ndagirango buri wese azirikane ko kubera dialogue yabereye Arusha mbere ya 1994 yagenze nabi kuko yarimo uburyarya bwinshi na gahunda zihishe kuburyo abanyarwanda turi benshi iyo mishyikirano yagize imfubyi tugapfa tukazuka nubu tukaba tugihura ningarula za genocide hutu na tutsi twahuye nazo.
Muri urwo rwego mboneyeho kumenyesha kumugaragaro Nyakubahwa Perezida wa Tanzaniya ko igihe agiye kuvuga imishyikirano na dialogue hagati ya FDLR na LETA ya FPR natwe abanyarwanda bandi atagomba kutwibagirwa kuko twabaye victime w'izo ngoma zombi. Ikindi kigomba kumenyekana nuko twebwe abanyarwanda twabaye victimes b'ayo mateka muturere twose namoko yose aritwe benshi kuko ingoma ya FPR na MRND ari ingoma zaranzwe no kwiharirwa nudutsiko duheza inguni. Kuvuga ko rero abo bantu aribo bazajya mumishyikirano nanone BONYINE ni ibintu bibi cyane kuko ari ukongera gutuma imbaga nini y'abanyarwnda yongera kuba victime KANDI NTAMUMYARWANDA WAKONGERA KUBA VICTIME W'UDUTSIKO TW'ABAHEZANGUNI.

Turasaba leta z'isi yose zishyize imbere imishyikirano mu banyarwanda ko ari ikintu cyiza ariko bakagomba kuzirikana ko natwe ababaye victime ba MRND na FPR ijambo natwe ari iryacu muri iyi myaka niba koko hagamijwe amahoro y'ukuri atari ukubeshyana nka mbere ya 1994.
Za extremes zombi iya FPR na MRND bagize
ibihe byabo natwe abanyarwanda twabayeho duhezwa kandi duhonyorwa ijambo ni iryacu. abanyarwanda twese tugomba gusangira igihugu ntawe uhejwe.
Harakabaho abanyarwanda n'ubwigenge na demokarasi, harakabaho Republika y'abanyarwanda bose
Bitangajwe tariki ya 01/07/2013
RUTAYISIRE Boniface
President w'Ishyaka Banyarwanda akaba na President w'association y'abavictime TUBEHO TWESE SBL
TEL: 0032 488250305

To be informed of the latest articles, subscribe:
Comment on this post