IKIGANIRO KURI VOA HAGATI YA IBUKA NA RUTAYISIRE BONIFACE NA MINISITIRI UFITE INSHINGANO ZO KWIBUKA MURI GOUVERNEMENT Y'U RWANDA

Published on by Rutayisire Boniface

Source: http://www.radiyoyacuvoa.com/content/a-18-2006-03-20-voa1-93014244/1264139.html

Kwibuka Bifasha Iki Mu Bwiyunge bw'Abanyarwanda

Mu gihe Abanyarwanda bitegura kwibuka itsembabwoko n'itsembatsemba

ku nshuro ya 12, hari bamwe babona ko uburyo kwibuka bikorwa bidafasha

mu mugambi w'ubumwe n'ubwiyunge.

Mu gihe bivugwa ko hakwiye kwibukwa

itsembabwoko ryakorewe Abatutsi,

hari Abanyarwanda bahagurukiye guharanira kwibuka abantu bose

bakozweho n'itsembabwoko ryabaye mu Rwanda mu mwaka w'1994. Ku

ruhande

rumwe, hari abemeza ko itsembabwoko

n’itsembatsemba byakorewe Abatutsi,

akaba ari na bo baomba kwibukwa bonyine. Ku rundi ruhande, hari abandi

basanga ko hari n’Abahutu bakorewe itsembatsemba, cyane cyane ahahoze

ari Byumba na Kibungo. Gusa, aha impaka zisa n'aho zigitangira.

Mu biganiro "Dusangire Ijambo" na "Duhugukire Demokrasi", turabagezaho

ibisobanuro binyuranye by'abantu bahagarariye

impande

zitandukanye.

Baratubwira uko babona kwibuka bikwiye gukorwa, abakwiye kwibukwa

n'icyo byafasha mu mibanire y'abantu bose bumva ko ari Abanyarwanda.

Turaganira na Bwana Ildefonsi

Karengera ushinzwe ibyo kwibuka muri

Ministeri y'Urubyiruko, Umuco na Siporo mu Rwanda. Turi kumwe kandi

na Bwana Bonifasi Rutayisire wo mu muryango Tubeho ufite

icyicaro i

Brusseli mu Bubiligi, na

bwana Philbert Gakwenzire wo mu muryango Ibuka.

Umunyamakuru Etienne Karekezi yaganiye n'abo mu biganiro

"Dusangire Ijambo" na "Duhugukire Demokrasi" kw'Ijwi ry'Amerika.

Ibyo biganiro byose mushobora kubyumvira mu ntangiriro y’iyi

Nyandiko

Source: http://www.radiyoyacuvoa.com/content/a-18-2006-03-20-voa1-93014244/1264139.html

---------------------------------------------------------------------------

To be informed of the latest articles, subscribe:
Comment on this post