IKIGANIRO KURI VOA HAGATI YA IBUKA NA RUTAYISIRE BONIFACE NA MINISITIRI UFITE INSHINGANO ZO KWIBUKA MURI GOUVERNEMENT Y'U RWANDA
Source: http://www.radiyoyacuvoa.com/content/a-18-2006-03-20-voa1-93014244/1264139.html
Kwibuka Bifasha Iki Mu Bwiyunge bw'Abanyarwanda
Mu gihe Abanyarwanda bitegura kwibuka itsembabwoko n'itsembatsemba
ku nshuro ya 12, hari bamwe babona ko uburyo kwibuka bikorwa bidafasha
mu mugambi w'ubumwe n'ubwiyunge.
Mu gihe bivugwa ko hakwiye kwibukwa
itsembabwoko ryakorewe Abatutsi,
hari Abanyarwanda bahagurukiye guharanira kwibuka abantu bose
bakozweho n'itsembabwoko ryabaye mu Rwanda mu mwaka w'1994. Ku
ruhande
rumwe, hari abemeza ko itsembabwoko
n’itsembatsemba byakorewe Abatutsi,
akaba ari na bo baomba kwibukwa bonyine. Ku rundi ruhande, hari abandi
basanga ko hari n’Abahutu bakorewe itsembatsemba, cyane cyane ahahoze
ari Byumba na Kibungo. Gusa, aha impaka zisa n'aho zigitangira.
Mu biganiro "Dusangire Ijambo" na "Duhugukire Demokrasi", turabagezaho
ibisobanuro binyuranye by'abantu bahagarariye
impande
zitandukanye.
Baratubwira uko babona kwibuka bikwiye gukorwa, abakwiye kwibukwa
n'icyo byafasha mu mibanire y'abantu bose bumva ko ari Abanyarwanda.
Turaganira na Bwana Ildefonsi
Karengera ushinzwe ibyo kwibuka muri
Ministeri y'Urubyiruko, Umuco na Siporo mu Rwanda. Turi kumwe kandi
na Bwana Bonifasi Rutayisire wo mu muryango Tubeho ufite
icyicaro i
Brusseli mu Bubiligi, na
bwana Philbert Gakwenzire wo mu muryango Ibuka.
Umunyamakuru Etienne Karekezi yaganiye n'abo mu biganiro
"Dusangire Ijambo" na "Duhugukire Demokrasi" kw'Ijwi ry'Amerika.
Ibyo biganiro byose mushobora kubyumvira mu ntangiriro y’iyi
Nyandiko
Source: http://www.radiyoyacuvoa.com/content/a-18-2006-03-20-voa1-93014244/1264139.html
---------------------------------------------------------------------------